Umuhanzi Tom Close yihuje n’abaraperi JAY C Ambassador na Khalfan Govinda bakora indirimbo bise Agacaca babanza kuyisohora mu buryo bw’amajwi n’inyandiko.
Kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho y’ayo yakozwe n’umuhanga mu gutunganya amasuhsho Director ROCKX mu gihe amajwi (Audio Truck) yakozwe na IZZO Pro inonosorwa na BOBO Pro
Amagambo ari mu nyikirizo y’iyi ndirimbo agira ati” twateye imbere batuvuga, byose tubigeraho batuvuga, n’ibindi tuzabigeraho batuvuga, ntuzakangwe n’uko batuvuga, ni kubw’Imana kubaho k’umushwi si impuhwe z’agaca, wikwita ku magambo shikama komeza”
Iyi ni indirimbo ya kabiri akoranye n’abahanzi b’abaraperi kuko yaherukaga gukorana na Bull Dogg iyo bise Cinema.