igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umubyeyi ubyara Niyo Bosco yashinguwe umuhango witabiriwe n’umuhungu we Niyo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Umubyeyi ubyara Niyo Bosco yashinguwe umuhango witabiriwe n’umuhungu we Niyo
IMYIDAGADURO

Umubyeyi ubyara Niyo Bosco yashinguwe umuhango witabiriwe n’umuhungu we Niyo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 25, 2025 7:13 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umuhanzi uri mubagezweho mu Rwanda Niyo Bosco yaherekeje se umubyara washyinguwe uyu munsi

Mu muhango wuje agahinda n’amarangamutima menshi, umuryango, inshuti ndetse n’abavandimwe ba Niyo Bosco bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, umubyeyi w’uyu muhanzi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda.

Umuhango watangiriye aho umurambo wari waruhukiye mu bitaro, aho wakuwe mbere yo kujyanwa ku rugo kwa nyakwigendera kugira ngo abe ariho abavandimwe, inshuti n’abaturanyi bamusezeraho bwa nyuma. Nyuma yo gusezera, umurambo wajyanywe gushyingurwa mu irimbi rya Busanza, ahabaye umuhango w’ubushyinguzi.

Niyo Bosco, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yagaragaje intimba yatewe n’urupfu rwa nyina, agira ati:
“Ukomeze kuruhukira mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”

Nyakwigendera yaherukaga kugaragara mu ruhame mu mwaka wa 2022, ubwo yari yaherekeje umuhungu we mu birori bya The Choice Awards, aho Niyo Bosco yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Male Artist)—igihembo cye cya mbere gikomeye.

Icyo gihe, uyu mubyeyi yari yagaragaje ibyishimo bikomeye ku ntambwe umuhungu we yari amaze gutera mu muziki, anashimira byimazeyo buri wese wagize uruhare mu rugendo rwa Niyo Bosco.

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwashenguye imitima ya benshi, cyane cyane abafana b’umuhanzi ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye, batanze ubutumwa bw’ihumure kuri we no ku muryango muri rusange.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bafashwe bazira kwiba imiti kandi ari abaforomo
Next Article Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda Jose Chameleon yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi burundu

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Jose Chameleon, yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi kubera uburwayi amaranye iminsi ndetse yiyemeje gukomeza umuziki. Abitangaje…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Mu gihe urubanza rwa Diddy rumaze iminsi mike rutangiye, undi mugore yamujyanye mu rukiko amushinja kumusambanya ku gahato

Mu gihe urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka PDiddy rurimbanyije, yongeye kuregwa n’undi mugore umushinja ko yamusambanyije ku ngufu mu…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Ross Kana yasezeye muri 1:55 AM Ltd abashinja kutubahiriza amasezerano

Umuhanzi Rosskana yasezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 Am atangaza ko avuyemo kubera ko hari ibitarubahirijwe mu masezerano yagiranye…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

UMUHANZIKAZI TYLOR SWIFT AGIYE KWAMBARWA KU MUKINO WA EL CLASSICO UZAHUZA BARCA NA REAL MADRID

Umuhanzi w'icyamamare wo muri leta zunze Amerika Tylor Swift ashobora kuzambarwa ku mupira wa fc Barcelon ku mukino uzabahuza na…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?