igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umukecuru w’imyaka 80 yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza nyuma yo gukubita umwuzukuru we kampambiri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Umukecuru w’imyaka 80 yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza nyuma yo gukubita umwuzukuru we kampambiri
UTUNTU N' UTUNDI

Umukecuru w’imyaka 80 yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza nyuma yo gukubita umwuzukuru we kampambiri

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 17, 2025 6:20 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Muri Turkey, Umukecuru witwa Asiye Kaytan ufite imyaka 80 usanzwe ubana n’umwuzukuru we ahitwa Denizli, mu Majyepfo y’icyo gihugu, yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza kuko yakubise kampambili uwo mwana w’umukobwa ku kuboko.

Uwo mubyeyi ngo asanzwe arera uwo mwuzukuru we, amurinda cyane ndetse na we ubwe yirinda gukora ibimubabaza kuva ababyeyi be bamumuha ngo babane.Ikibazo cyaje kuba ku itariki 9 Kanama 2024, ubwo uwo mwuzukuru ufite imyaka 18 y’amavuko yavaga mu kazi akabwira nyirakuru ko agiye gusohokana n’inshuti ze, ariko kuko uwo mukecuru yari afite impungenge z’umwuzukuru we, aramwangira ndetse afunga n’urugi kugira ngo adasohoka.

Nyuma abo bombi baje gutongana kubera ko umukobwa yashakaga gufungura urugi ku ngufu, hanyuma nyirakuru afata urukambambili arumukubita ku kuboko, maze umukobwa ararakara na we ahita akubita nyirakuru telefoni ku mutwe aramukomeretsa.

Uwo mukecuru yatangiye kuva amaraso ku mutwe, ahamagara imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga, ariko abwira uwo mwuzukuru we ko nta birori na bimwe by’urubyiruko bagenzi be azasubiramo, nyuma y’ibyo akoze.

Gusa icyo bombi batari biteze, ni uko ikibazo cyari kigiye gukomera kurusha uko babitekerezaga.Aganira n’itangazamakuru, uwo mukecuru yagize ati “Umwuzukuru yambwiye ko akeneye gusohoka kandi ari mu masaha y’ijoro, ndabyanga maze mfunga urugi, maze mukubita kambambili ku kuboko, ahita ankubita telefoni ku mutwe ntangira kuva amaraso, mbona agize ubwoba, ahita ahamagara imbangukiragutabara”.

Kaytan n’umwuzukuru we ntibari barigeze kuregana mu nkiko na rimwe, ariko uko gukomereka k’uwo mukecuru kwatanzwe muri raporo y’ibitaro bya ‘Denizli State Hospital’, nyuma ishyikirizwa polisi yo muri ako gace.

Abo bagiranye ikibazo bombi barahamagajwe mu rwego rwo kubazwa na polisi ikibazo bafitanye, ngo basobanura ko bamaze kubyicyemurira, ko ubu bameranye neza, ariko dosiye yabo yari yamaze kugezwa mu bushinjacyaha, haregwa uwo mukecuru ko yakoresheje urukambambili nk’intwaro mu gukubita uwo mwuzukuru we, maze nawe akamukubita telefoni ku mutwe nk’uburyo bwo kwirwanaho.

Ibindi byaha uwo mubyeyi yashinjwe ni ukubuza umuntu uburenganzira n’umudendezo we, amubuza kujya kwidagadura kuko yamufungiranye mu nzu, icyo kikaba ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 14 muri gereza, nk’uko bikubiye mu bitabo by’amategeko mpanabyaha ya Turkey.

Ku itariki 25 Gashyantare 2025, nibwo urukiko rwafashe umwanzuro ko uwo mukecuru ahanishwa gufungwa imyaka 2 n’amezi atandatu, kubera ko ahamwa n’icyaha cyo kubuza umuntu uburengenzira bwe akoresheje ingufu, ibikangisho, … hakiyongeraho indi myaka 2 n’amezi atandatu kubera ko yakoresheje intwaro (urukambambili) mu gukora icyo cyaha.

Gusa icyo gihano cyaje kugabanywa, urukiko rwanzura ko agomba gufungwa imyaka 4 n’amezi 2, mu gihe abamwunganira mu rukiko batajuririra uwo mwanzuro, uwo mukecuru yajya muri gereza gufungwa iyo myaka yose, nubwo we avuga ko atewe ubwo no kuba yafungwa mu myaka agezemo.Yagize ati “Ngiye muri gereza ku myaka 80? Ubwo nzabaho nte muri gereza? Nigeze kubagwa, ubu ngenda bigoranye, ubu bagiye kumfunga kubera urukambambili? Ntihakagire ukubita umwana we urukambambili, kuko rufatwa nk’intwaro, sinari mbizi”.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko umwuzukuru w’uwo mubyeyi, yavuze ko atigeze yifuza ko nyirakuru yafungwa.Yagize ati “Nyogokuru wanjye yakatiwe igihano cyo gufungwa kuko yankubise urukambambili akanambuza gusohoka mu nzu. Sinigeze nshaka ko byamera bitya, kuko nta kirego namutangiye, ariko polisi yari yamaze kugitanga”.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kenya:Umuganga yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kugura telefoni yaguze yarakoreshejwe
Next Article Kigali: umugore yatwikishije umugabo we isombe nyuma yo kumusangana indaya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni

Pasiteri Fanish Ramsey Maloba, w’imyaka 26 ukomoka muri Kenya, yafatiwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda atwaye inzoka…

1 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwiba amafaranga angana na miliyoni 8 akajya kuzitangamo inkwano kwa Sebukwe

Umubago witwa Alfred Joseph yashyikirijwe Urukiko rw'ibanze rwa Nyankubu mu ntara ya Geita muri Tanzania, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Biratangaje: Umugore wo mu Bwongereza yibarutse umwana nyuma yo guterwa nyababyeyi y’umuvandimwe we

Mu Bwongereza, umugore witwa Grace Davidson w’imyaka 36, yibarutse umwana wa mbere nyuma yo guterwa nyababyeyi yahawe n’umuvandimwe we. Ni…

2 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika

Mu gihe I Vatican haberaga umwiherero utorerwamo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi uzwi nka ‘Conclave’, Ugasiga Habonetse Papa Leo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?