igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umwuka mubi hagati ya Gen. Muhoozi na Jenerali ba FARDC ukomeje kuba agatereranzamba
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umwuka mubi hagati ya Gen. Muhoozi na Jenerali ba FARDC ukomeje kuba agatereranzamba
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umwuka mubi hagati ya Gen. Muhoozi na Jenerali ba FARDC ukomeje kuba agatereranzamba

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: March 31, 2025 1:15 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari mu makimbirane akomeye na bamwe mu bayobozi b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), aho akomeje gutangaza ko azata muri yombi bamwe muri bo, hamwe n’imiryango yabo.

Uyu mwuka mubi watangiye ubwo Gen. Muhoozi yandikaga kuri X (Twitter), avuga ko agiye guta muri yombi Lieutenant-Général Johnny Luboya Nkashama, Guverineri w’Intara ya Ituri. Muhoozi yamwise “igicucu cyane” amushinja kurwanya ingabo za Uganda kuva zatangira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo. Yashimangiye ko “tuzamuta muri yombi vuba cyane.”

Mu bundi butumwa, Muhoozi yavuze ko Jenerali Luboya ari umuyobozi wa CODECO, umutwe ushinjwa ubwicanyi bw’indengakamere bwibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abahema muri Ituri.

Aya magambo yakuruye uburakari bw’abayobozi ba FARDC, by’umwihariko Lieutenant-Général Jacques Ychaligonza Nduru, Umugaba w’Ingabo za Congo ushinzwe Ibikorwa n’Ubutasi. Ychaligonza yaburiye Muhoozi ko iriya myitwarire ye ishobora kugira ingaruka zikomeye.

Yagize ati: “Twagaragaje uburakari bwacu kugira ngo tugaragaze ko tutanyuzwe. Muhoozi ntakwiye gutera ubwoba Guverineri washyizweho n’itegeko, kuko atari inshingano ze. Nakomeza ibi, tuzatanga igisubizo gikakaye.”

Ibi byatumye Muhoozi arakara cyane, maze atangaza ko abantu bose bafitanye isano na Ychaligonza baba muri Uganda bagomba gutabwa muri yombi.

Ati: “Umuvandimwe wanjye Gen. Kyaligonza yantukiye ku karubanda. Tuzata muri yombi bene wabo bose bari muri Uganda ndetse n’uwo ari we wese ufitanye isano na bo. Azarira.”

Iri terana amagambo ribaye mu gihe ingabo za UPDF na FARDC zimaze imyaka irenga ine zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF, bizwi nka Operation Shujaa. Uganda iherutse kohereza ingabo mu mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa n’umutwe wa CODECO.

Icyakora, amagambo aheruka gutangazwa na Gen. Muhoozi, aho yavuze ko UPDF ifite gahunda yo kwigarurira Umujyi wa Kisangani, akomeje gutera impungenge, kuko ashobora guhungabanya umubano n’imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Trump yarakariye Putin, Ateguza Uburusiya ibihano bikomeye
Next Article Abanyarwandakazi bane bafungiye mu Burundi bashinjwa kuba intasi
1 Comment
  • Ignace Nsengiyumva says:
    April 4, 2025 at 1:11 am

    Good

    Reply

Leave a Reply to Ignace Nsengiyumva Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Payable Accountant Officer at King Faisal Hospital Rwanda (KFHR) | Kigali: Deadline: 13-05-2025
May 9, 2025
Kenya: Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yasanzwe mu bwogero yapfuye biteza imvururu
May 9, 2025
DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho
May 9, 2025
Ntazinda Erasme wari meya wa Nyanza urukiko rwategetse ko afungurwa, umugore we yabigizemo uruhare
May 9, 2025
Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri ya Moshons afungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 9, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ruhango: Uruhinja rwasanzwe mu ikarito rwapfuye

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
AMAKURU

Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sport igomba gusubira i Huye, ibya Mpaga byanzwe

Nyuma y'uko umukino wahuzaga Mukura Vs na Rayon Sport wasubitswe bitewe n'uko amatara acanira Stade Mpuzamahanga ya Huye yanze kwaka…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?