Leta y’u Rwanda hamwe n’ikipe ikomeye y’umupira w’amaguru Paris Saint-Germain bongeye igihe muri gahunda yo kwamamaza gahunda ya ”visit Rwanda” biciye mu kongera amasezerano bari bafitanye.
Biciye mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, Leta y’ u Rwanda n’ikipe ya Paris Saint-Germain basinyanye amasezerano yo gukomeza ubufatanye muri gahunda yo kwamamaza visiti Rwanda, mu busanzwe ikipe ya PSG ifitanye imikoranire hagati yayo n’u Rwanda aho basanzwe bamamaza Visiti Rwanda.
Mu itangazo, RDB yasubiyemo amagambo y’umuyobozi nshingwabikorwa wayo Jean-Guy Afrika avuga ko “aya masezerano yatanze umusanzu ukomeye mu kugaragaza u Rwanda nk’ahantu h’ingenzi ho kujya mu bukerarugendo n’ishoramari n’igicumbi cy’abanyempano, imikino no guhanga udushya mu muco”.
Bamwe mu barwanya u Rwanda bari mubafashe iya mbere basaba ko iyi kipe itasinya amasezerano na Leta y’ u Rwanda, babihuza no kuba hari intambara iri kubwera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho bashinje Leta y’u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ibintu leta y’ u Rwanda yakomeje guhakanira kure.