Perezida wa Guinea Bissau yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwiga ku mubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze i Kigali mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Embaló na Perezida Paul Kagame baganiriye ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanye, ndetse no ku bibazo bikomeje kugariza umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.
Iyi si inshuro ya mbere Perezida Embaló asuye u Rwanda, kuko yaherukaga kuhagera muri Nyakanga 2024 ubwo yitabiraga ibirori byo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Na Perezida Kagame nawe yari yarasuye Guinea-Bissau mu mwaka wa 2023, aho yahambikiwe umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabral, izwiho kurwanya ubukoloni no guharanira ubwigenge bwa Afurika. Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yanasuye inzu ndangamurage y’icyo gihugu.
Hari n’urundi ruzinduko rwa Perezida Embaló rwabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2022, ubwo yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu karere, cyane cyane ku bijyanye n’ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uru ruzinduko rwitezweho gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi mu byitezwe harimo ubuhahirane hagati y’ibi bihugu byombi, no gukomeza kugira ubufatanye mu kunoza ubufatanye mu bya diplomasi. Gunuea iri mubihugu biri kuzamuka neza mu ruhando mpuza mahanga kuri uyu mugabane ibyo byose bikaba byarabashije kugerwaho aho uyu mugabo atangiriye kuyobora iki gihugu.