Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi 2025, Umuyobozi akaba n’uwashinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses, yagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ashinjwa ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge. Ni nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 14 Mata 2025.
Turahirwa ashinjwa ibyaha bitatu birimo kunywa urumogi, gufatanwa urumogi, ndetse no kurutunda, byose bifatwa nk’ibyaha bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.
Ubwo yahabwaga ijambo n’inteko iburanisha, Moses yemeye icyaha cyo kunywa urumogi, anagisabira imbabazi, avuga ko impamvu abinywa atari uko abishaka ahubwo ari ukubera ikibazo cy’uburwayi amaze igihe yivuza n’agahinda gakabije (dépression) kimaze igihe kinini kimwugarije.
Yagize ati: “Nabinywaga nshaka kwifasha gukira. Nta muganga wigeze abimpa ku buryo bwemewe, ariko nari natangiye kuvugana n’abaganga kugira ngo mfashwe kurureka burundu. Ndicuza, ndasaba imbabazi, ndetse nifuza ko mwampa amahirwe yo gukurikiranwa ntafunzwe, kuko nkeneye gukomeza gahunda yo kwivuza no kuganira n’abaganga.”
Turahirwa yavuze ko n’ubwo nta muganga wigeze amwandikira ibiyobyabwenge ku buryo bwemewe, yari yaratangiye kuvugana n’inzobere mu buvuzi, harimo n’umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari bagiye guhura muri uku kwezi kwa Gicurasi. Yongeyeho ko yari yamaze no kugura itike y’indege imujyana muri icyo gihugu.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko Moses akomeza gukurikiranwa afunze, buvuga ko hari impamvu zifatika zituma atagomba kurekurwa by’agateganyo. Bwavuze ko muri gereza haboneka abaganga bashoboye kandi bashobora gukurikirana ubuzima bwe neza. Bwanagaragaje ko hari impungenge z’uko yaba afite uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, bityo ko kuba yarekurwa byabangamira iperereza.
Ubushinjacyaha bwanibukije urukiko ko atari ubwa mbere Moses afatiwe muri iki cyaha. Mu mwaka wa 2023, yari yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, aza kurekurwa by’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ibyavuye mu bipimo byafashwe kuri iyi nshuro nabyo byagaragaje ko yari afite urumogi mu mubiri ruri ku kigero cya 146 ng/ml, kikaba kibarwa nk’ikirenze urugero.
Urukiko rwatangaje ko ruzafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku munsi wemejwe, nyuma yo gusuzuma impamvu z’impande zombi.
Ni inkuru ikomeje gukurikirwa n’abantu benshi, cyane ko Turahirwa Moses ari umwe mu banyamideli bamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, ndetse akaba n’umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imideli.