Bamwe mu bacururiza mu isoko ry’Ingenzi riherereye mu Karere ka Huye, baratabariza ubuyobozi bwaryo n’inzego z’umutekano, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kubibasira nijoro ndetse n’ibindi bibazo bituma imikorere yabo icumbagira
Aba bacuruzi bavuga ko kuva camera z’umutekano zari mu isoko zavuyeho cyangwa zigahagarika gukora, ubujura bwatangiye kwiyongera, ku buryo hari bamwe basigaye bataha kare kugira ngo birinde kwibwa. Gusa nubwo bataha kare, hari abagaruka mu gitondo bagasanga ibicuruzwa baraye basize babikuyeho.
Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Baraye banyibye ibitoki by’imineke by’ibihumbi 20 n’avoka zose nari naranguye. Nageze aho mbura igishoro, nsigara mfite igihombo gikomeye.” Undi mukecuru yavuze ko yibwe ibitoki by’agaciro k’ibihumbi 60, naho mugenzi we yibwa mandarine z’agaciro k’ibihumbi 40. Bose bahuriza ku kuvuga ko nta gisubizo bahawe n’ubuyobozi bw’isoko, ndetse n’iperereza babwirwaga ko rigomba gukorwa ntiryigeze rigaragaza ikintu na kimwe.
Ikibazo gikomeye bavuga ni uko batamenya uwiba, kuko bishoboka ko yaba ari umucuruzi mugenzi wabo cyangwa se abashinzwe umutekano.
Bakomeje gusaba ko hashyirwaho camera nshya kandi zihagije kugira ngo bagire ikizere cy’umutekano.
Abacuruzi kandi bavuga ko bafatirwa ibyemezo batabigizemo uruhare, birimo nko gutegekwa kuba batashye saa tatu z’ijoro, kandi nta mpamvu bazi y’icyo cyemezo. Bavuga ko mbere buri mucuruzi yafataga icyemezo cyo gufunga igihe abona abaguzi batakiboneka.
Umwe yagize ati: “Ni gute baduca amasaha yo gucuruza ariko ntibanagabanye ubukode? Nta nama batugisha, nta dusanduku tw’ibitekerezo dushinzwe, bituma twumva tudahabwa agaciro nk’abakiriya babo.”
Ikindi kibazo gikomeje kugarukwaho ni umuryango uva mu gice cy’isoko cy’imboga n’imbuto ugana mu muhanda wa Rwabayanga. Aha hantu haranyerera cyane, kandi bivugwa ko buri cyumweru haboneka nibura abantu babiri cyangwa batatu baguye.
Umwe mu bacuruzi bahacururiza yavuze ati: “Haba izuba cyangwa imvura haranyerera. Abantu benshi barahagwa, n’abatwite cyangwa bafite abana. Hari n’uwigeze kuhagwa agana moto, turacyibaza niba yarakize.” Undi yavuze ko hari n’umukecuru ugenda acumbagira nyuma yo kugwa muri uwo muryango.
Francine Murekatete, Perezida w’Isoko ry’Ingenzi, yavuze ko hari gahunda yo kugarura no kongera camera z’umutekano, kandi ko bizakorwa mu gihe cya vuba. Yibukije abacuruzi ko na bo bagomba kugira uruhare mu kwirinda kwibwa, barinda ibicuruzwa byabo uko bikwiye.
Ku kibazo cyo kudakoreshwa inama, yavuze ko buri gice cy’isoko kigira komisiyo y’abarigize bakurikirana ibibazo by’abacuruzi, kandi ko ntacyabuza ubuyobozi kwakira ibibazo byabo.
Ku muryango unyerera, yavuze ko harimo gutegurwa amavugurura y’inyubako azanatuma n’icyo kibazo gikemuka.
Iri soko rikomeye mu Karere ka Huye rifite abacuruzi benshi, kandi rikaba rifite uruhare mu gutanga serivisi n’akazi ku baturage benshi. Ibibazo nk’ibi by’umutekano, imiyoborere itajyanye n’ibyifuzo by’abarigize, n’ibura ry’itumanaho ryiza n’ubuyobozi bikomeje guteza impungenge mu mikorere yaryo.