Mu mujyi wa Uvira no mu bice bihaturiye, abaturage bari mu bwoba bukabije nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko abarwanyi bo mu mitwe ya M23 na Twirwaneho bashobora kuba bageze muri aka gace, cyangwa bagamije kuyifata.
Ibi byakurikiye iyimurwa ry’ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo bijyanwa i Uvira, nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’iyo ntara. Abaturage baho babonye iri yimurwa nk’ikimenyetso cy’uko umutekano wifashe nabi kandi ko hashobora kuba ibitero cyangwa imirwano ikomeye mu minsi iri imbere.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu mujyi wa Uvira hagiye humvikana amakuru y’uko hari abarwanyi ba M23 na Twirwaneho bagaragaye mu bice bitandukanye by’iyo teritware n’iya Fizi iyegereye.
Bamwe mu baturage baho, by’umwihariko bo mu bwoko bw’Abapfulero, bagaragaje impungenge nyuma yo kumva ko hari abarwanyi bagaragaye i Sange, hamwe no mu misozi ya Runingu baturutse i Ndondo ya Bijombo.
Umwe muri bo yagize ati: “Turi kumva bavuga ngo M23 babonetse muri Sange. Ariko abo barwanyi ntibarigaragaza, kandi hari abandi bagaragaye mu misozi ya Runingu baturutse ruguru.”
Sange ni agace gakomeye gatuwe cyane mu kibaya cya Rusizi, kari muri teritware ya Uvira, kandi gafite akamaro k’igisirikare kuko karimo ibirindiro bya FARDC, FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi ziri ku ruhande rwa Leta.
Amakuru akomeza avuga ko mu minsi mike ishize, umutwe wa M23 wari umaze kwigarurira ibice by’intara ya Walungu, bifatanye na teritware ya Uvira, bikaba byegereye cyane ikibaya cya Rusizi. Abasirikare ba M23 bivugwa ko bafite umugambi wo gukomeza ibikorwa byabo bagana Uvira no kugerageza gufata ako gace mu buryo bwo guhagarika ibitero Leta yakomezaga kubagabaho biva muri ako karere.
Hari impungenge ko bashobora kugaba ibitero bagamije kwigarurira ikibaya cya Rusizi ndetse n’umujyi wa Uvira ubwawo, mu rwego rwo gucogora ingufu z’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.
Abaturage bo mu duce dutandukanye twa Uvira bavuga kandi ko hari abandi barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho binjiye muri aka gace baturutse i Fizi, bakaba bashaka kugera i Uvira nk’uko bagaruriye Minembwe, Mikenke, Kamanyola, Bukavu, n’ahandi.
Amakuru bahawe avuga ko aba barwanyi barimo kunyura mu nzira zitamenyerewe, bambaye imyambaro isa n’iy’ingabo z’u Burundi kugira ngo batamenyekana. Barenga ku duce nka Kuku, Tubuki, Kilumbi, Kanguli, Lusuku, na Kwa Mulima, bagafata inzira z’ishyamba zigana ahitwa Kichula, bagakomereza mu gace ka Bibogobogo mbere yo kugera i Uvira.
Umwe mu batuye ako karere yagize ati: “Bahenze FARDC n’ingabo z’u Burundi kuko bambaye imyambaro yabo. Intego ni ukwigarurira Fizi yose no kwinjira i Uvira.”
Nubwo aya makuru yatangaje abaturage, abasesenguzi n’inzego z’umutekano bavuga ko ataremezwa burundu. Ibice nka Kwa Mulima, Rusuku, Bibogobogo ndetse n’ahitwa Babengwe mu gace ka Lulenge muri teritware ya Fizi, biracyagenzurwa n’ingabo za Leta ya Kongo (FARDC), iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Zinagenzura kandi i Ndondo ya Bijombo, aho bivugwa ko bamwe muri abo barwanyi bagaragaye. Kugeza ubu, nta makuru yemejwe n’ubuyobozi bwa gisirikare cyangwa ubwa politiki yemeza ko aba barwanyi bageze koko i Uvira cyangwa muri Sange, ariko abaturage baracyari mu bwoba bwinshi.
Abatuye mu turere twa Uvira na Fizi basaba ko hakwihutishwa gukaza umutekano, no gushyiraho uburyo bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro mbere y’uko iterwa ry’undi mujyi rikomeza. Barasaba ingabo za Leta kongera ingufu mu gace kose ka Rusizi no mu misozi ituruka muri Fizi.