Amatora yari ari gukorwa mu bice bimwe na bimwe bya Uganda yahagaritswe ny’uma y’uko bamwe mu banya-Kenya bambutse imipaka bakajya kuyivangamo, maze hakavuka imvururu.
Abagize Ishyaka rya National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi muri Uganda, babyukiye mu bikorwa byo gutora abayobozi baryo ku rwego rw’imidugudu, Ku wa 6 Gicurasi 2025. Ni amatora yo kwitegura neza amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026.
Mu gihe yari arimbanyije, amagana y’Abanya-Kenya bafite inkomoko muri Uganda bambutse umupaka na baraza bayivangamo.
Ibi byabereye mu midugudu itandukanye yo mu bice bya Buteba bihana imbibi na Kenya, mu midugudu nka Alupe, Amagoro, Abochet na Okame.
Bari biganjemo abo mu bwoko bw’Aba-Samia na Iteso bagiye bafite imiryango ifite aho ihuriye n’ibyo bihugu byombi, kugeza ubwo kubatandukanya byabaye ingorabahizi.
Masiga Eric Perezida w’ishyaka NRM mu Karere ka Busia, yahamije ko ayo matora yahagaritswe ku mpamvu z’uko amatora yinjiriwe n’abatakagombye kuyagiramo uruhare, ndetse yimuriwe undi munsi bataratangaza.
Ati “Turi gukurikirana cyane. Ubwo Abanya-Kenya bambukaga bagashaka gutora, havutse imvururu, bituma dusubika amatora.”
Si aha gusa kuko n’ibindi bice nka Marachi D, Sofia A, Sofia B na ho amatora yatinze kuko bamwe mu bakandida bazanaga Abanya-Kenya ngo babatore.
