Isimbi Yvonne uzwi nka Noeline, umunyarwandakazi wamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwiyama abamunenga ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga, kubera akazi akora ko gukina filime z’urukozasoni (pornographie).
Mu mashusho arenga ane yashyize kuri Instagram, Isimbi yumvikanye mu burakari bwinshi asaba abantu bose kumureka agakora ibyo yahisemo.
Mu ijwi ririmo intimba, Isimbi yavuze ko nta muntu numwe wigeze umufasha kuva mu buzima bukomeye yanyuzemo, bityo nta n’ufite uburenganzira bwo kumucira urubanza.Yagize ati: “Ntukwiriye kunera amabuye kuko utashyigikiye. Nabaye ku muhanda imyaka, ntagira kivurira. Ubu mbayeho neza kuko mpangana.”Isimbi Noeline yashimangiye ko ibyo akora abikora ku bushake bwe, atabikorerwa cyangwa ngo abihatirwe.
Yavuze ko atari ubwa mbere ahura n’iterabwoba ry’amagambo, ariko ko nta na rimwe byigeze bimuca intege.Uyu mukobwa ufite imyaka 25 yavuze ko amashusho ashyira hanze amwinjiriza amafaranga menshi, kandi ko mu bakiriya be ntabwo ashakamo abanyarwanda kuko ngo ntabwo bari mu bo ayakorera
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa YouTube, yavuze ko nta n’umwe wo mu muryango we wigeze amubuza cyangwa ngo amutere amagambo. Yemeza ko musaza we ari we wenyine baganira kenshi, abandi bakaba baracecetse.Isimbi yavuze ko iyo aza kwegukana ikamba rya Miss Rwanda atari kubura gukora ibyo akora ubu. Ati: “Ikamba sinarikoreye, ariko naryo ntabwo ryari kumbuza gukora ibyo nshaka.”