Pasiteri Fanish Ramsey Maloba, w’imyaka 26 ukomoka muri Kenya, yafatiwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda atwaye inzoka ya metero ebyiri mu gikapu. Ibi byabaye ubwo yagarukaga muri Kenya avuye muri Uganda aho yari yagiye kwitabira amasengesho yo kumukiza amadayimoni
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nairobi News, ubwo abashinzwe umutekano basakaga ibikapu ku mupaka, batunguwe no gusanga Pasiteri atwaye inzoka ikiri nzima yihishe mu gikapu. Abashinzwe umutekano baramubajije iby’iyo nzoka, ariko atanga ibisobanuro byateje urujijo.
Nyuma, Pasiteri Maloba yasobanuye ko ubwo yasengerwaga muri Uganda, iyo nzoka yagaragaye mu gihe cyo gusengera ayidayimoni ngo zimuvemo, bigafatwa nk’ikimenyetso cy’uko ayo madayimoni yavuye mu mubiri we. Ku bw’iyo mpamvu, ngo yahisemo kujyana iyo nzoka mu rusengero rwe ruherereye Matayos muri Kenya, kugira ngo abakirisitu bamusengere biruseho ndetse n’abandi bayibone nk’ikimenyetso cy’ukuri kw’ibyo yanyuzemo.
Videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje iyo nzoka ishaka kuva mu gikapu, byatumye abaturage batungurwa cyane. Abashinzwe kurengera inyamaswa (Kenya Wildlife Service) bahise bitabazwa bajya gutwara iyo nzoka.
Kuri ubu, Pasiteri Maloba ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Mayenje mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho iyo nzoka yaturutse n’impamvu yayambukanye umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.