Karomba Gael uzwi cyane nka Coach Gael yagaragaje ko igihe gishobora kuba kigeze ngo ave mu muziki nk’ko yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram
Coach Gael akaba nyiri 1:55 Am inzu y’umuziki ibarizwamo Bruce Melodie, Element hamwe na Kennysol yatangaje ko igihe kigeze ibyo gushora amafaranga ku bandi akabireka akita kubye nawe ni ubu tumwa yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo yasamiwe hejuru na benshi bibaza niba yaba agiye kurekura umuziki akaba yava mu byo gufasha abahanzi.
Mu magambo ye yanditse mu rurimi rw’icyongereza yagize ati ” Nashoye amafaranga menshi mu gufasha abandi bantu mbikora nta tegereje inyungu n’imwe muri byo gusa ubu nicyo gihe ngo nange nge kwita kubyange”

Uyub mugabo akimara gutangaza aya magambo yakurikiwe na Badrama nawe wigeze gushora imari mu muziki gusa ntibimuhire wahise amusubiza ko gushora amafaranga mu ruganda rw’umuziki nyarwanda ari nko kuyanaga mu bwiherero ashaka kugaragaza ko atari ahantu heza ho gushora amafaranga yawe.
Nubwo Coach Gael akaba na nyiri 1:55 Am yanditse ibi amaze iminsi ari gutegura imishinga we na Bruce Melodie aho baherutse kugaragara mu mashusho bari kumwe n’umuhanzi Diamond Platinum ndetse amakuru ari hanze ni uko bamaze gutegura indirimbo bazaba barimo Bruce Melodie na Diamond ikazasohoka muri iyi mpeshyi iri kuza.